Yari umubyeyi mwiza akaba ninshuti nziza, yabanye nabenshi yareze benshi,yatwigishije kubana neza murukundo, namwigiyeho byinshi nkumubyeyi byatumye mba uwo ndiwe kugeza kuri iyisaha.. sinzibagirwa uburyo yakundaga umurimo, sinzibagirwa urugwiro yakiranaga umugannye wese..nibyinshi navuga kuri Mama kuko ibyo yakoze nibyinshi. ndabiziko aruhutse kuko yababaye igihe kirekire ariko mbabajwe nuko agiye tutongeye kubonana. wifuje kuzataha narakuze, naramenye ubwenge none Imana yasubije amasengesho yawe Mama narakuze nabaye umu mama wabana 2 mbabajwe nuko ugiye utabateruye mubiganza byawe ngubateteshe ariko nizeyeko tuzakurira aheza mwijuru Imana ikwakire mubayo mubyeyi.
Umuraza
30th December 2021