Amateka yaranze Maman mbere yuburwayibwe. Maman yari umubyeyi mwiza cyane. Umubyeyi waranzwe n'urukundo kubantu bose atarobanuye, yari umunyabuntu akagira impuhwe cyane. Yagiraga umurava mubyo yakoraga byose. Yari umubyeyi ugira igitsure iyo twabaga twakosheje ariko akanamenya uburyo yigarura kandi nawe akamenya uko akugarura muri mood nziza kuburyo byatumaga wumva arinshuti yawe ndetse ukanamwisanzuraho cyane. Yari Intwali cyane yakundaga umuryango we agaharanira iterambere ryabamukomokaho, Yari umujyanama mwiza kubantu batanduka niba uri urubyiruko yakugiraga inama zijyanye nuko ungana, niba uri umubyeyi mugenzi we ukamugana yakwakiraga uko umeze kandi akakugira inama nkumubyeyi mugenzi wawe. Yari umubyeyi ukunda ukuri niba wakosheje ntiyatinyaga kugukebura ngo akwereke amakosa yawe nyuma akakubwira nuko wagombaga kuba witwaye kandi ibintu bikagenda neza , ibyo byose rero byatuma abantu bamwisanzuraho cyane kuko yagiraga ishyaka. Maman yari umubyeyi ufite impano yo kurera yareze abana benshi abe nabatarabe kandi bose akabafata neza ibyo turabimushimira kandi Imana ikomeze kumwibukira kuriyo mirimo myiza yakoze akiri muzima yirengagize aho yakosheje kuko yarakiri munsi yijuru.